Kigali

Urubyiruko rwatinyaga gukaraga isuka no kwitaba ibirenge rukoreshe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/01/2025 15:19
0


Abahanga mu gusesengura iby'ubukungu bw'u Rwanda bagaragaza ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi rukwiye kongerwamo imbaraga zikomeye nk'inkingi ya mwamba mu gukemura ikibazo cy'ubushomeri cyugarije urubyiruko.



Raporo iheruka ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, Labour Force survey y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yagaragaje ko urubyiruko rufite akazi rwiyongereyeho 4.7%.

Iyi raporo igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri muri rusage kitahindutse cyane ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko cyavuye kuri 15% kigera kuri 16.8% mu gihe kingana.

Ubushomeri kandi bwakomeje kuba bwinshi mu rubyiruko bugera kuri 20.5% mu gihe ku bakuru bugeze kuri 14.1%.

Imibare yerekana ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rufite imirimo rwari rugeze kuri 59.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ruvuye kuri 54.7% mu gihembwe nk’icyo mu 2023.

Mu bafite imyaka iri hagati ya 31 na 54 abafite akazi biyongereyeho 1% bagera kuri 76.1% mu gihe abafite imyaka 55 kuzamura bo biyongereyeho 2.4% bituma bagera kuri 36.2%.

Imibare igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwari 3.495.825 mu 2023, ariko abagera kuri miliyoni 1,4 ntibari bari mu mashuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa mu 2023.

Ni imibare inzobere mu by'ubukungu zigaragaza ko iri hejuru ugereranije n'icyerekezo igihugu gifite, bagashishikariza urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga bakora ubuhinzi n'ubworozi kuko ari ho hari amahirwe menshi yo guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri nk'uko byemezwa na Dr Bihira Canisius.

Yabwiye InyaRwanda ati: "Usanga ubu urubyiruko rwinshi rwibereye mu bushomeri kuko bavuga ko ubushomeri mu rubyiruko rugeze kuri 16%. Ni byinshi cyane ubundi mu bukungu bumeze neza, ubushomeri bwo mu rubyiruko ntibwagombaga kurenga 4%. Twebwe rero birakabije.

Impamvu bikabije ni uko twabonye ikoranabuhanga ariko ntitwarishyira ahantu hose. Nk'ubungubu twavuga ko ubuhinzi n'ubworozi ari byo bintu bikenewe cyane, twagombaga kujyanamo ikoranabuhanga, noneho urubyiruko rwatinyaga gukaraga isuka no kwitaba ibirenge rukajyamo, rugakoresha rya koranabuhanga, kuvomerera dukoresheje 'computer,' guhinga ushobora gushyiraho imashini,.."

Dr Bihira yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye guhindura imikorere rukajyanisha ubuhinzi n'igihe kugira ngo hirindwe ko mu gihe kiri imbere hazabura abakora iyi mirimo bavuga ko ivunanye.

Ati: "Twagombye guhindura uburyo bw'imikorere, noneho rwa rubyiruko narwo rukabona akazi kuko mu minsi iri imbere nidukomeza gukoresha ya suka ntabwo tuzabona abantu bo mu rubyiruko, abakuze nibasaza, tuzabura abandi babasimbura."

Yagaragaje ko ikoranabuhanga niritera imbere rigakoreshwa mu buryo bw'amafaranga n'ubwa serivisi by'umwihariko mu buhinzi-bworozi, 'tuzaba dufite amahirwe cyane cyane urubyiruko n'abagore kuko ni bo bantu benshi dufite muri iki gihugu. Nibabona akazi, n'igihugu kizatera imbere.'

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko ikigero cy’ubushomeri cyagabanyutseho 2,7% mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2023.

Ni ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, bivuze ko bemerewe kugira umurimo bakora ari miliyoni 8,3; miliyoni 4,5 muri bo muri Kanama 2024 bari bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 bari abashomeri, na ho abarenga miliyoni eshatu ntibari ku isoko ry’umurimo.

Muri rusange imibare igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanyutseho 2.7% kigera kuri 15.3%.

NISR ivuga ko abarenga miliyoni enye, bangana na 58% bari ku murimo ariko badatanga umusaruro uko bikwiye, umubare munini ukaba abagore bangana na 65.6% by’abagore bari ku isoko ryumurimo bose ugereranyije n’abagabo bangana na 50%.

Biyongera cyane ku rubyiruko kuko ari 59.8% badatanga umusaruruo uko bikwiye mu gihe abakuru ari 56.5%.

Imibare igaragaza ko abantu bari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, baba abafite akazi n’abiteguye gukora, bagiye biyongera kuko nko muri Kanama 2023 bari 59.8% bagera kuri 64.1% muri Kanama 2024, bigaragaza izamuka rya 4%.

Ibipimo bigaragaza ko abagore bari ku isoko ry’umirimo muri rusange ari bake ugereranyije n’abagabo, icyuho hagati y’abagabo n’abagore kikabarirwa kuri 17.8%.

Muri rusange abantu 2.994.454 batari ku isoko ry’umurimo barimo 45.9% bakora ubuhinzi bucirirtse, 15.8% ni abanyeshuri mu gihe 38,3% ni abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abandi bacitse intege batagishishikarira gushaka imirimo.

Ni mu gihe muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’imyaka itanu izaba yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1.25, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyiganje mu rubyiruko n’abagore nk’uko byagaragaye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, ko urubyiruko n’abagore bangana na 41% bari mu kigero cyo gukora ari abashomeri.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Dr Bihira Canisius, impuguke mu by'ubukungu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND